Tariki 21/4/1994: Umunsi w’isoni ku Muryango w’Abibumbye
Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yagaragaje ko tariki 21 Mata 1994 ari umunsi w’isoni ku muryango w’Abibumbye (ONU) kuko kuri iyo tariki ari bwo uwo muryango wafashe umwanzuro w’urukozasoni wo kugabanya ingabo zawo mu Rwanda usiga abasirikare 270 badafite icyo bamaze.
Nk’Uko Minisitiri yabigaragaje ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, ONU yabikoze izi neza iby’ingenzi bikurikira:
1) Tariki 18-19/4/1994: Perezida Sindikubwabo, Minisitiri w’Intebe Kambanda, ba Minisitiri Édouard Karemera, Pauline Nyiramasuhuko, Justin Mugenzi, Eliezer Niyitegeka, Agnes Ntamabyaliro, Augustin Ngirabatware, Emmanuel Ndindabahizi, Daniel Mbangura, Prosper Mugiraneza, Callixte Nzabonimana, Nsengiyumva Rafiki… bari mu butumwa bwo gushishikariza ikorwa rya Jenoside aho FPR yari itarabohora.
2) Tariki 19/4/1994: Sindikubwabo yayoboye inama mu Mujyi wa Butare yasabye ko Abatutsi bagomba kwicwa bose ndetse n’Umuhutu utabikoze bakamubakiza. Yashyizeho Perefe Sylvain Nsabimana wo kuyobora Jenoside muri Butare.
3) Ku matariki 18-19-20/4/1994: Jenoside yari yakozwe ihitana Abatutsi barenga 60.000 i Simbi, Mugombwa n’ahandi.
4) Tariki 21/4/1994: Jenoside yari yakozwe hose muri za Perefegitura za Byumba, Ruhengeri, Kibungo, na Kigali y’Icyaro.
5) Tariki 21/4/1994: Radio Rwanda yakoze ikiganiro n’abanyapolitiki babi b’intagondwa z’Abahutu gikangurira kwihutisha Jenoside. Cyarimo Édouard Karemera, Stanislas Mbonampeka, Nsengiyumva Rafiki Hyacinthe na Shingiro Mbonyumutwa kiyobowe na Bamwanga Jean Baptiste.
6) ICYAKURIKIYE ICYEMEZO CYA ONU
Tariki 21/4/1994 Abatutsi bararimbuwe mu Gihugu mu buryo budasanzwe hicwa abarenga 250.000 muri Pefegitura Gitarama nka Ntongwe na Kinazi; Butare mu Mujyi, Cyarwa, Tumba, Rango,… Gikongoro: Murambi, Cyanika, Kaduha…, Minisitiri Dr Bizimana ati, “Ni umunsi w’ikimwaro ku mahanga”.
7) Iminsi yakurikiye guhera tariki 22/4/1994 Abatutsi bararimbuwe i Kansi, Kibilizi, muri Kaminuza i Butare no ku bitaro bya Kaminuza, Kabutare,…bikomeza indi minsi i Ngoma, Ruhashya, Nyanza, Rusatira, Nyabinyenga, Gatagara…muri Butare, Kibuye : Rubengera, Mubuga, Birambo…; Gisenyi: Commune Rouge, Bigogwe; Cyangugu: Mibilizi, Nyarushishi, n’ahandi henshi mu Gihugu.
Minisitiri Dr Bizimana yasoje ubutumwa bwe agira ati, “Ntituzabibagirwa na rimwe. Tuzahora tubibuka, dushima Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi zigasubiza u Rwanda ubuzima.”
A total of 266 inmates convicted of crimes related to the 1994 Genocide against the Tutsi, including 101 women, have successfully completed a unity…
On 21 February 2026, the Ministry of National Unity and Civic Engagement (MINUBUMWE) convened an unprecedented dialogue with Rwandans living in…
A total of 262 convicts of the 1994 Genocide against the Tutsi who are nearing completion of their sentences are undergoing a reintegration training…
On 25 November 2025, Permanent Secretary Eric Mahoro joined stakeholders to reflect on the results of the “Reinforcing Community Capacity for Social…
Ku wa 18 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yifatanyije n’abaturage b’Uturere twa Nyabihu na Rubavu mu Kwibuka ku nshuro ya 31…
Ku wa 17 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Rulindo, mu gikorwa cyo Kwibuka…
Ku wa 15 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yitabiriye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe…
Ku wa 3 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Nyamagabe mu Kwibuka ku nshuro ya…
The Executive Director of the Memory and Genocide Prevention Department, Veneranda Ingabire, delivered a keynote address at the 31st commemoration of…