MINUBUMWE yamuritse imirongo ngenderwaho mu bikorwa by’isanamitima
Uyu munsi ku wa 25 Mutarama 2024, MINUBUMWE yamuritse imirongo ngenderwaho (guidelines) mu bikorwa by'isanamitima no kunoza imikorere n'imikoranire mu rugendo rwo kubaka ubumwe n'ubudaheranwa bw'Abanyarwanda.
Atangiza inama yamurikiwemo iyo mirongo ngenderwaho, Umuyobozi Nshingwabikorwa ushinzwe ubumwe bw'Abanyarwanda n'ubudaheranwa, Uwacu Julienne yavuze ko gushyiraho imirongo ngenderwaho bigamije kumva kimwe imiterere, uburemere n'uburyo bukomatanyije bukwiye gukoreshwa mu gukemura ibibazo biremereye umuryango nyarwanda.
Yagaragaje ko iyi mirongo ngenderwaho idakuraho umwihariko n'uburyo buri mufatanyabikorwa asanzwe akoresha, ahubwo yerekana iby'ingenzi bidakwiye kubura mu buryo ubwo ari bwo bwose bwakoreshwa, bityo tukaba twizeye ko aho umufatanyabikorwa afasha Abanyarwanda mu buryo bufatika.
Iyi mirongo ngenderwaho izafasha buri mufatanyabikorwa gukora mu buryo buzana impinduka, bufasha Abanyarwanda gukira ibikomere nk'imwe mu nzitizi zibangamiye ubumwe n'ubudaheranwa kuko iyo umuntu ahungabanye, adatekanye, adashobora kubana neza n'abandi cyangwa ngo yiteze imbere.
Kugira ngo ubumwe n'ubudaheranwa bukomeze gutera imbere, ni ngombwa guhuza imbaraga no kongera ingufu muri gahunda z'isanamitima n'inyigisho zigamije guhindura imyumvire biganisha ku mibereho n'imibanire myiza y'Abanyarwnada, bigakorwa mu byiciro byose by'Abanyarwanda.
Asoza iyi nama, Umunyamabanga Uhoraho Mahoro Eric yasabye buri mufatanyabikorwa gufata iya mbere mu gukurikiza iyi mirongo ngenderwaho, abizeza ubufatanye bwa MINUBUMWE mu rugendo rwo kubaka Ubumwe n'Ubudaheranwa bw'Abanyarwanda.
A total of 266 inmates convicted of crimes related to the 1994 Genocide against the Tutsi, including 101 women, have successfully completed a unity…
On 21 February 2026, the Ministry of National Unity and Civic Engagement (MINUBUMWE) convened an unprecedented dialogue with Rwandans living in…
A total of 262 convicts of the 1994 Genocide against the Tutsi who are nearing completion of their sentences are undergoing a reintegration training…
On 25 November 2025, Permanent Secretary Eric Mahoro joined stakeholders to reflect on the results of the “Reinforcing Community Capacity for Social…
Ku wa 18 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yifatanyije n’abaturage b’Uturere twa Nyabihu na Rubavu mu Kwibuka ku nshuro ya 31…
Ku wa 17 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Rulindo, mu gikorwa cyo Kwibuka…
Ku wa 15 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yitabiriye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe…
Ku wa 3 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Nyamagabe mu Kwibuka ku nshuro ya…
The Executive Director of the Memory and Genocide Prevention Department, Veneranda Ingabire, delivered a keynote address at the 31st commemoration of…