Min. Dr Bizimana yasabye abiga muri Seminari Nkuru ya Kabgayi kwimakaza Ndi Umunyarwanda
Kuri uyu wa 22 Mutarama 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yitabiriye igikorwa cyo gutangiza ibiganiro byo kwimakaza Ndi Umunyarwanda muri Seminari Nkuru ya Kabgayi iherereye mu Karere ka Muhanga.
Mu kiganiro ku ‘mateka y’u Rwanda na Ndi Umunyarwanda’yabwiye abanyeshuri ba Seminari Nkuru ya Kabgayi ko Paruwasi hafi ya zose ziciwemo Abatutsi muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abasaba ko nk’abitegura kuba abasaseridoti bakwiye kwihugura kuri ayo mateka kugira ngo bizabafashe mu komora ibikomere by’abakilisitu n’Abanyarwanda muri rusange aho bazajya gukorera.
Yibukije ko Abahutu, Abatutsi n’Abatwa byari ibyiciro by’imibereho byaje guhindurwa amoko n’abakoloni mu mugambi wabo wo gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda, abasaba kurwanya abakomeza kwamamaza ivanguramoko ku mbuga nkoranyambaga.
Yabasabye gushyira imbere Ubunyarwanda nk’isano twese duhuriyeho, barwanya urwango n'ubugome, bazirikana inshingano ya buri Munyarwanda yo kugira uruhare mu kubaka u Rwanda ruzira ivangura kugira ngo bifashe mu mibanire myiza yacu, ndetse n’abazavuka bazagire amahirwe yo kuba mu Gihugu cy'Abanyarwanda basenyera umugozi umwe.
Gutangiza ibiganiro kuri Ndi Umunyarwanda mu mashuri makuru na za kaminuza ni umushinga watangiye gushyirwa mu bikorwa mu mwaka wa 2019 mu rwego rwo guhererekanya umurage w’Ubunyarwanda kandi bagakomeza no kuwugeza ku bandi, ibi biganiro bikaba bifite insanganyamatsiko igira iti, “Ndi Umunyarwanda Igitekerezo ngenga cy’ukubaho kwacu”.
Ndi Umunyarwanda ni urugendo u Rwanda nk’Igihugu rwiyemeje gusangiza Abanyarwanda bose, ikaba Icyomoro n’igihango. Ni Icyomoro kuko idufasha komora ibikomere by’amateka yacu buri wese ku ntambwe ye.
Ndi Umunyarwanda kandi iha Abanyarwanda urubuga bahuriramo bakongera kwiyubakamo ubunyarwanda buzira icyakongera kubukomeretsa, icyasubira gutatira igihango k’urwatubyaye, bityo ikongera kwimika igihango dufitanye n’urwatubyaye n’abo turusangiye, abato bagakura bacyiyumvamo, bakakiraga abuzukuru n’abuzukuruza.
A total of 266 inmates convicted of crimes related to the 1994 Genocide against the Tutsi, including 101 women, have successfully completed a unity…
On 21 February 2026, the Ministry of National Unity and Civic Engagement (MINUBUMWE) convened an unprecedented dialogue with Rwandans living in…
A total of 262 convicts of the 1994 Genocide against the Tutsi who are nearing completion of their sentences are undergoing a reintegration training…
On 25 November 2025, Permanent Secretary Eric Mahoro joined stakeholders to reflect on the results of the “Reinforcing Community Capacity for Social…
Ku wa 18 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yifatanyije n’abaturage b’Uturere twa Nyabihu na Rubavu mu Kwibuka ku nshuro ya 31…
Ku wa 17 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Rulindo, mu gikorwa cyo Kwibuka…
Ku wa 15 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yitabiriye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe…
Ku wa 3 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Nyamagabe mu Kwibuka ku nshuro ya…
The Executive Director of the Memory and Genocide Prevention Department, Veneranda Ingabire, delivered a keynote address at the 31st commemoration of…